Ikintu gishobora kubabaza umugore cyangwa umugabo, ni
ugusanga uwo bashakanye arimo kumuca inyuma, ariko buryo nubwo waba utamufashe
ariko hari bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umugore wawe umusangiye
n’abandi.
1.Kugira ingendo za buri kanya:
Gukora ingendo zimwe na zimwe, ngaho ngo yagiye gusura
umuntu biganye, yagiye gusura uwo mu muryango we, yagiye gusura abarwayi mu
bitaro, ndetse n’ahandi. Ibi abikora ahanini yigiriye gusohoka n’ihabara baba
bacuditse kure y’aho umugabo we akorera kandi akabanza agateguza abo yabeshye
umugabo ko ari bujye gusura kuburyo umugabo we n’abahamagara bamubwira ko ahari
nta kibazo kandi yiciriye izindi nzira. Noneho yava muri gahunda ze akabona
guca hahantu yabwiye umugabo akagira n’icyo yitwaza cyaho kugira ngo umugabo we
amwice mu bwonko yemere ibyo yamubeshye.
2.Kuzinukwa umugabo:
Umugore uca inyuma umugabo we atangira kumuzinukwa,
ntamusasire neza, bagera mu busaswa akamutera umugongo, rimwe akitwaza
umunaniro ubundi akitwaza ibitotsi.
3.Gusuzugura umugabo:
Icyubahiro yahaga umugabo we kiragabanuka bikagaragarira
cyane mu buryo asubiza umugabo, uko amufata mu bandi n’uburyo yanga kubahiriza
ibyemezo bifatwa n’umugabo.
4.Kwigira muto mu myaka:
Abagore baca inyuma abagabo babo bakunda kugira ingeso yo
kwigira bato mu myaka. Akambara utwenda tw’inkumi, akiga kuvuga nk’inkumi,
akitwara nk’umukobwa muto akanagendana n’abakobwa bakiri bato ku buryo ushobora
kwibwira ko ari umwangavu, aha uzasanga anambara utwenda utari usanzwe
umubonana.
5.Kwigira si bindeba:
Ibibera mu rugo usanga ntacyo bikimubwiye kandi umugore ni
umutima w’urugo aba agomba kumenya ibibera mu rugo byose, ibikoresho byo murugo
bishaje bikenewe gusimburwa, ibikenerwa bidahari bigomba guhahwa n’ibindi byose
urugo rukeneye. We usanga atabyitayeho ameze nk’utahaba.
6.Guhindura gahunda bitunguranye:
Iyo umugore cga umugabo atangiye kubwira mugenzi we ngo
nciye aha, ntabwo bigishobotse ko tujyana kuko hari umuntu umbwiye ko
anshaka(utuntu twinshi)… ibi akabikubwira atakubwiye undi muntu bafitanye
gahunda, hari n’igihe akubwira ko ari uwo mu muryango kandi byahe birakajya.
7.Kwitabira telefoni kure yawe:
Uzasanga yanga ko ufata telefone ye, atinya ko hari ubutumwa
bwaza butunguranye, guhita asiba abo yahamagaye cyangwa ubutumwa bugufi, Ntabwo
aba ashaka ko umenya ko afite undi babyumva kimwe.
8.Kukwima umwanya:
Iyo umuntu agutendekeraho, umusaba akanya ngo muganire
akumva ko aricyo ushaka kumubaza, wasa nk’ukomozaho akirakaza ibintu bigacika,
agahakana agatsemba cyangwa agahita abigushinja ari wowe.
9.Ntaba yifuza ko musohokana:
Umugore uguca inyuma buri gihe aba yifuza ko ugenda wenyine,
nta rukuko aba akigufitiye, abo baba basanzwe basohokana aba yanga ko mwahurira
aho mwasohokeye ukaba wahita umukengura.
10.Kukwihamagaza buri kanya akuneka:
Agira ati “Ese Papa Cyuzuzo, urataha ryari? aha uzajye
ubigirira amakenga kuko hari igihe aba akeka ko wamutanga mu rugo kandi
utakubwiye ko yasohotse. Iyo umubwiye aho uri n’igihe utahira bimufasha
gukoresha neza amasaha ye.
Comments :
Post a Comment
Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.